Rwanda Forensic Laboratory yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019,Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi.Ni amasezerano agamije gukomeza gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Ni amasezerano yashyizweho Umukono ku ruhande rwa Rwanda Forensic Laboratory na Dr Francois Sinayobye,Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory na Anastase Murekezi,Umuvunyi Mukuru ku ruhande rw’urwego rw’Umuvunyi.
Umuyobozi Mukuru wa RFL, ACP Dr Sinayobye François washyize umukono kuri aya masezerano y’Ubufatanye yavuze ko iyi Laboratwari mu nshingano zayo harimo no kunganira ubutabera itanga ibimenyetso bishingiye ku buhanga.
Dr Sinayobye yagize ati “Intego y’iyi Laboratwari ni ukunganira ubutabera itanga ibimenyetso bishingiye ku buhanga, bidashidikanywaho. Iyi laboratwari ifite abakozi bafite ubumenyi buhagije kandi biteguye gutanga umusanzu ufatika mu gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso by’ukuri kandi bikoranye ubuhanga, ubunyamwuga ndetse no kutabogama, ni ncyo kiciro namwe Urwego rw’Umuvunyi tuzakoramo”
Umuvunyi Mukuru Anasatase Murekezi yashimye cyane ubuyobozi bw’iyi Laboratwari ashimangira ko ifite ubuhanga kandi buzafasha mu gukemura ibibazo by’akarengane bishingiye cyane cyane ku baterwaga inda ntihamenyekane abazibateye kubera kubura ibimenyetso simusiga.
Yagize ati “ Iyi Laboratwari irafasha cyane kumenya ibimenyetso cyane cyane mu manza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse ubu kumenya Se w’umwana ntibikigoye, ubu buryo rero burafasha umwana akagira se uzwi kandi akamurera.”
Umuvunyi Mukuru yavuze ko iyi Laboratwari izakemura iki kibazo kandi yizeza imikoranire myiza nkuko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wambere tariki 17 Kamena 2019.
Aya masezerano azamara imyaka 5 agaragaza ko Laboratwari y’Igihugu izajya iha serivisi zitandukanye Urwego rw’Umuvunyi rukenera mu kazi kajyanye n’Ubutabera narwo rwishyure serivisi rwahawe nkuko bikubiye muri aya masezerano.
Iyi laboratwari yahawe imiterere y’ikigo cy’ubucuruzi, ku buryo serivisi zihatangirwa zishyurwa.