U Rwanda rwitabiriye inama Mpuzamahanga ku bimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera yabereye muri Leta zumwe Ubumwe z’Amerika

Guhera tariki ya 17 -22 Gashyantare 2025 U Rwanda rwitabiriye inama Mpuzamahanga ku bimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera yabereye muri Leta zumwe Ubumwe z’Amerika muri Baltimore Convention Center.

Ni inama rwitabiriye ku butumire bw’ikigo cy’Abanyamerika American Academy of Forensic sciences (AAFS).

Inzobere mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika cy’abahanga mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Dr.Antonel Olckers yatangaje ko kuba Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera RFI gikomeje kuba mu ruhando rw’ibigo bikomeye ku isi ndetse kigatumirwa mu nama zikomeye nka AAFS ari ikimenyetso gikomeye cy’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.Dr Antonel Olckers kandi avuga ko u Rwanda rumaze kumenyekana ku isi yose muri uru rwego akavuga ko bitanga icyizere ko ruzaba igicumbi cy’izi serivisi muri Afurika.

Ubuyobozi bwa RFI buvuga ko kwitabira inama nk’iyi byafashije mu kumenyekanisha serivisi itanga ku rwego Mpuzamahanga cyane ko iki kigo gifite muri gahunda kugeza serivisi zacyo mu bihugu byinshi.Ubuyobozi kandi bukomeza buvuga ko ari umwanya mwiza wo guhura n’abafanyabikorwa bashya,kumenyekanisha igihugu ndetse no kongera ubumenyi n’ikoranabuhanga bikoreshwa muri uru rwego.

Uretse kwitabira iyi nama,RFI Yari ifite stand yo kumenyekanisha ibyo ikora ku bantu bagera ku bintu bine bitabiriye iyi nama bikaba byarafashije mu rugendo rwayo rwo kuba Mpuzamahanga.

RFI imaze gutumirwa mu nama nk’izi ku migabane itandukanye y’isi harimo Afurika,Australia,Amerika ndetse n’Uburayi.

RFI kandi imaze kwakira inama zitandukanye zikomeye Mpuzamahanga zigera kuri ebyiri harimo AFSA 2024 International conference,ASFM 2023 International ndetse ikaba iri mu bahabwa amahirwe yo kwakira inama y’isi yo muri uru rwego izaba muri 2029.