Ubukangurambaga bwa Menya RFI i Huye
Rwanda Forensic Institute ku bufatanye na East African Promoters bakomereje igikorwa cyabo cy’ubukangurambaga kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Ubu bukangurambaga bwiswe #MenyaRFI # buri kuzenguruka intara zose bugamije gusobanurira abaturage serivisi z’ikoranabuhanga zitangwa na RFI, harimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibinyabutabire bihumanya, gupima inyandiko zigibwaho impaka, n’ibindi, rikaba kandi rizanagezwa mu ntara zose z'igihugu. Iki gikorwa kiri kubera mu gitaramo MTN Iwacu Muzika Festival.
