Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Tubahaye ikaze kuri serivisi z'Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI)

RFI itanga serivisi z’ubugenzacyaha zifite ubunyamwuga, zizewe kandi zigamije gushyigikira ubutabera n’umutekano w’abaturage.

Menya byinshi 

 

Serivisi Dutanga

 

Serivisi yo gupima uburozi n’ingano ya alukoro

Iyi serivisi ikoresha uburyo bwa siyansi mu gushakisha no gusesengura uburozi, inzoga n’ibindi binyabutabire by’uburozi nk’amaraso, inkari, ibiri mu gifu, amacandwe n’ibindi. Ifasha mu iperereza n’ubutabera hifashishijwe isesengura ryizewe ry’ibi bimenyetso

 

Serivisi yo gupima Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire

Iyi serivisi yibanda ku kumenya no gusuzuma ibimenyetso bigizwe n’ibiyobyabwenge imiti itazwi, ibinyabutabire n’ibindi bikoresho bifite imiterere y’imiti cyangwa bifitanye isano n’iperereza no kubahiriza amategeko. Ifasha mu kumenya ubwoko, imiterere n’ingaruka by’ibi bikoresho mu rwego rw’iperereza n’igenzura ry’amategeko.

Serivisi yo gupima ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga

By’ikoranabuhanga  bifitanye isano n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi cyangwa bifashisha ikoranabuhanga. Intego ni gukusanya ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu nkiko hagamijwe gukurikirana no gutanga ubutabera. Soma ibikurikira

 

Serivisi zo gupima udukoko n’utunyabuzima duto

Iyi servisi  isuzuma utunyabuzima duto (microorganisms), ibimenyetso bishobora guteza ibyago ku buzima, n’ibindi bimenyetso bifitanye isano n’ubugenzacyaha cyangwa umutekano w’abaturage. Ifasha mu iperereza rijyanye n’utunyabuzima dushobora guteza indwara, ibibazo byanduye, n’izindi manza zisaba ubumenyi bwihariye muri forensic microbiology… Soma ibikurikira

 

Ibimenyetso by’imbunda n’ibimenyetso bifatika

Iyi serivisi ikora isesengura ry’imbunda n’ibindi bimenyetso bifatika. Igamije kumenya niba isasu cyangwa igice cy’amasasu cyagaragajwe cyarasohowe n’imbunda ikekwa, ndetse no kumenya ubwoko n’ingano (caliber) by’imbunda ishobora kuba yarakoreshejwe mu kurasa.

Iri shami rikora ibizamini bitandukanye ku mbunda, harimo kugenzura amasasu n’ibice by’amasasu (cartridge cases), kugereranya ibimenyetso byabyo n’imbunda zikekwa, no gusesengura ibindi bimenyetso bifatika bifasha mu iperereza ry’ibyaha bikoresheje imbunda.

 

Serivisi y’Inyandiko zikemangwa n’Ibikumwe

Iyi serivisi ikora isesengura ry’inyandiko zikemangwa harimo ibimenyetso by’impimbano nk’amafaranga y’amabanki, pasiporo, viza, sheki z’abagenzi n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ifasha mu kugenzura ukuri kw’izi nyandiko no kumenya niba zarahinduwe, zariganyijwe cyangwa zarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hifashishijwe isesengura ry’ubuhanga ku bimenyetso bitandukanye biri ku nyandiko n’ibikumwe.

 

Serivisi ipima imibiri y’abapfuye n’abakomeretse

RFI itanga serivisi zo gupima imibiri y’abapfuye ikaba rikoreshwa nk’ibimenyetso byunganira ibindi mu manza (circumstantial evidence).

Iyi serivisi ifasha mu gusobanura ku bimenyetso bifitanye isano n’imibiri y’abantu, bikifashishwa mu iperereza no mu nkiko mu rwego rwo gufasha gutanga ubutabera